Dore imirongo 10 yo muri bibiliya igufasha gutumbira Imana



Gospel

26, Dec-2020   10 Comments

Dore imwe mu mirongo yo muri bibiliya yagufasha gutumbira Imana:
1. Zaburi 28:7
Uwiteka ni we mbaraga zanjye n’ingabo inkingira, Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa. Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane, Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye.
2. Imigani 29:25
Gutinya abantu kugusha mu mutego,Ariko uwiringira Uwiteka azaba amahoro
3. Yeremiya 17:7
“Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro.
4. Zaburi 56:3-4
Abanzi banjye biriza umunsi bashaka kumira, Kuko abandwananya agasuzuguro ari benshi.
Uko ntinya kose nzakwiringira.
5. Zaburi 9:10
Kandi Uwiteka azabera abahatwa igihome kirekire kibakingira, Igihome kirekire kibakingira mu bihe by’amakuba.
6. Yesaya 12:2
Dore Imana ni yo gakiza kanjye nzajya niringira ne gutinya, kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye.”
7. Yesaya 26: 3-4
Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye.
Mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare ruhoraho iteka ryose.
8. Zaburi 33: 20-22
Imitima yacu itegereza Uwiteka, Ni we mutabazi wacu n’ingabo idukingira.
Imitima yacu izamwishimira, Kuko twiringiye izina rye ryera.
Uwiteka, imbabazi zawe zibe kuri twe Nk’uko tugutegereza.
9. Zaburi 37: 4-5
Kandi wishimire Uwiteka, Na we azaguha ibyo umutima wawe usaba.
Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose,Abe ari we wiringira na we azabisohoza.
10. Imigani 3: 5-6
Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.
Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Na we azajya akuyobora inzira unyuramo.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts