Umuryango OREP mu rugamba rwo kurushaho guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri Sosiyete Nyarwanda
OREP ni Umuryango nyarwanda uhuje inzobere mu gufasha abantu gukira ibikomere, n’ihungabana hifashishijwe uburyo (…)
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Nicolas, umuziki watunganyijwe [music director] na Rwisimbura Yves mu gihe amashusho yayo yayobowe na Doux afatanyije n’abarimo Musinga Patrick.
“Amaraso’’ yakozwe mu buryo bumaze kumenyerwa buzwi nka ‘Live recording’ aho umuhanzi afata amashusho n’amajwi byayo mu buryo bw’ako kanya nk’uri mu gitaramo.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Willy Gakunzi, yavuze ko indirimbo yayanditse nyuma yo gusoma amagambo ari mu Ibyahishuwe yerekana umunsi Isi yabuze umucunguzi ariko Yesu akitangira Isi.
Yagize ati “Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ni uko mu maraso ya Yesu, mu kuza mu Isi kuducungura twabonye indangamuntu yacu. Ni uko turi abaragwa baraganwa na Yesu. Icya kabiri twabaye abana b’Imana kuko mbere twari twaratandukanyijwe nayo kubera ibyaha byacu ariko Yesu araza aratugura. Isomo rya gatatu ni uko twaguzwe amaraso y’igiciro kuko Imana yashimishijwe no kohereza umwana wayo.’’
Yakomeje avuga ko Imana yemeye gutanga umwana wayo ngo apfire abari mu Isi.
“Amaraso’’ ni indirimbo iri mu Kinyarwanda ariko mu gukora amashusho yayo amagambo ayigize yashyizwe mu Cyongereza kugira ngo ubutumwa buyikubiyemo bugere ku bantu benshi.
Gakunzi ni umwe mu bahanzi bagezweho mu bakorera umuziki hanze y’u Rwanda. Izina rye rizwi cyane mu bihangano birimo “Izina ryawe’’ yanashyizwe mu Lingala, “Mu mababa yawe’’ na “Uhoraho”.
Yahisemo kwinjira mu muziki kuko abifata nk’impano Imana yamuhaye ngo atange ubutumwa bwiza mu mahanga yose no gutanga umusanzu mu kubaka Ubwami bw’Imana ku Isi.
Umuhanzi Willy Gakunzi asanzwe afite ibikorwa bitandukanye akora abinyujije mu Muryango Heart of Worship in Action ugamije guhindura imibereho y’abaturage mu buzima bw’umwuka n’umubiri.
Heart of Worship in Action Foundation yashinzwe mu mwaka wa 2019; ifite intego yo gushyigikira ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu kubaka no kongerera ubushobozi bw’abari mu muryango Nyarwanda.
OREP ni Umuryango nyarwanda uhuje inzobere mu gufasha abantu gukira ibikomere, n’ihungabana hifashishijwe uburyo (…)
Ubwo Perezida Ruto yari mu giterane mpuzamatorero ku Ishuri Ribanza rya Kapsitet mu Karere ka Kericho, aho yari (…)