Ku wa gatanu tariki 13! Uyu munsi koko utera umwaku? Uhura ute n’igambanirwa rya Yesu?



Ubuzima

24, Dec-2020   10 Comments

Usanga iyi myemerere ijyanye no gutinya uyu munsi iba cyane cyane mu banyaburayi, bigakubitana n’uko hari ibintu bibi cyane byagiye bihurirana n’uyu munsi wa tariki 13 zihurirana no kuwa 5. Iyi tariki hari abayitinya cyane ku buryo hari n’indwara bise izina, ivuga abantu batinya uyu munsi cyane, yitwa friggatriskaidekaphobia.
Iyi myemerere yavuye he?
Biragoye kumenya neza aho iyi myemerere yavuye, ariko hari abakristo babihuza no kuba Yesu yaragambaniwe na Yuda ari kuwa gatanu ndetse bakaba bari bicaye ku meza ari 13. Kugeza ubu, hari abantu batinya uyu munsi ku buryo badashobora kwicara ari 13 ku meza ku gihe ari kuwa 5.
Hari kandi ubundi buryo uyu munsi usobanurwamo, aho mu kinyejana cya 14 hari itsinda ry’abitwaga aba Templiers/Templers baje gucibwa n’umwami Phillipe IV, asaba ko bahagarikwa bashinjwa ubupagani n’ibindi byaha biremereye. Ibi byaha barabyemeye ariko ni nyuma y’uko babanje gukorerwa iyicarubozo. Uwari umukuru wabo witwaga Jacques de Molay yahawe igihano cyo gupfa bamutwitse, ariko abanza kuvuma abami bose b’Ubufaransa n’igihugu cyose cy’Ubufaransa muri rusange. Ibyo byabaye ari tariki 13/10/1307, hari kuwa gatanu; abafaransa bahera ubwo bafata uwo munsi nk’uw’imyaku.
Uyu mubare kandi wanzwe bikomeye mu bihugu by’Uburayi usanga hari imoamvu nyinshi bashingiraho zirimo kuba mu Byahishuwe mu mutwe 13, ku murongo wa nyuma ariwo wa 18 niho hagaragaramo umubare 666 (ikimenyetso cy’inyamaswa) ukaba umubare wa cya gisimba kivugwa muri bibiliya.
Kubera gutinya cyane uyu mubare, usanga nko mu mazu maremare aba mu bihugu byinshi byateye imbere atagira etaje ya 13 kabone n’ubwo iyo nzu yaba ifite etaje zirenga 14, ahubwo bakaba bazisimbuza andi mazina nka 12B, ni cyo kimwe n’ibyumba byo mu mahoteri.
Umunsi wo kuwa gatanu kandi no muri bibiliya ufite amateka Atari meza:
Ikindi kandi n’umunsi wa Gatanu Bibiliya ntiwuvuga neza:
• Yesu yapfuye ari kuwa 5.
• Havugwa ko Adam na Eva birukanwe muri Eden bamaze kurya ku mbuto babujijwe n’Imana hari Kuwa Gatanu.
• Banavuga kandi ko Gahini yishe Abeli ari kuwa 5
• Bavuga nanone kandi ko Herodi yishe ba bana b’imfura ashaka Yesu ari kuwa 5.
• Bavuga ko ingoro ya Salumoni yasenywe ari kuwa 5.
• Ni no kuwa 5 kandi habaye umwuzure aho Nowa yashyize abemeye mu nkuge.
Dore bimwe mu bintu bibi bitazibagirana byabaye ku munsi nk’uyu:
• Tariki ya 13/11/1970 inkubi y’umuyaga Bhola yari ifite umuvuduko wa km 115 ku isaha, yashegeshe Bagladesh ihitana abantu barenga 500,000.
• Kuwa 5 tariki ya 13/10/1972 indege yagurutse ifite numero 571 ya Fuerza Aérea Uruguaya yaguye mu misozi ya Andes. Abarokotse babonywe nyuma y’amezi 2 impanuka ibaye.
• Kuwa 5 tariki ya 13/09/1996, umuraperi Tupac Amaru Shakur yishwe arashwe mu mihanda ya Las Vegas avuye kureba umukino wa box.
• Tariki ya 13/08/2004, inkubi y’umuyaga yiswe Charles yashegeshe California uwo muyaga ni umwe muri 5 yangije cyane muri Amerika kurusha indi
• Kuwa 5 tariki 13/01/ 2012, ahagana saa mbili, ubwato bwitwa Costa Concordia bwararohamye hagati y’icyambu cy’ikirwa Giglio, ahitwa i Toscane. Mu bagenzi 4 229 barimo, 32 bahasize ubuzima.
Ibyo ni bimwe mu bintu bibi byagiye bihurirana n’iyi tariki.
SRC: livescience.com, Wikipedia, Businessinsider.com


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts