Umukobwa ugenda asaba akazi mu ngo z’i Kigali yateye abantu ubwoba nyuma yo gutangaza ko atumwa abantu bo gutamba i kuzimu



Hirya no Hino

14, Jan-2021   10 Comments

Ubwoba bwatashye abaturage b’I Kigali muri Gsabo ahitwa I Jabana nyuma y’uko uyu mukobwa avugiye ko ayo mashitani ya se amutuma ifoto cyangwa imyenda y’abantu bo gutambaho ibitambo. Mu nkuru yatangajwe na TV1, uyu mukobwa yavuze ko iyi myenda cyangwa amafoto abishyira mu gikapu hanyuma ya madayimoni akaza kubitwara mu masaha ya nijoro.

Ngo kurokoka kuba igitambo cy’aya madayimoni ni ugutanga amafaranga hanyuma uwo mukobwa akayoherereza se akaguramo ingurube akayibaga umutwe wayo ukaba ari wo uba igitambo cya ya madayimoni mu mwanya wa ba bantu. Uwo mukobwa avuga ko iyo umwaka ugiye kurangira ya madayimoni yihitiramo abantu noneho uwo mukobwa agashaka amafoto yabo cyangwa imyenda yabo ubundi nawe akayishyira muri cya gikapu bugacya byagiye.

Umwe mu bakoresheje uyu mukobwa

Ngo amaze gutanga abantu babiri barimo n’umwana w’aho yahoze akorera muri Kicukiro ndetse n’uwahoze ari umukoresha we muri Jabana. Ati “Hari umu mama nakoreraga Kicukiro bikunda umwana wabo biba ari we bihitamo noneho bikajya bimusanga mu nguni ya salon bikamunigiramo. Mbonye bigiye kumwica mbibwira umu mama waho nti niba udashaka ko bimujyana urampa amafaranga nyohereze bagure iryo tungo. Baguramo ingurube bakayibaga ariko nyine umutwe niwo babiha ukaba igitambo cy’umuntu wari ugiye gutambwa.”

Uyu mukobwa yasezeye kuri nyirabuja witwa Uwambajimana Verene ari nawe yatanze, amubwira ko agiye gushakira akazi ahandi ngo kuko mubyo ategekwa n’ayo mashitani harimo no kugenda ahinduranya akazi kenshi. Yahise abona akazi ku wundi witwa Mashariki Claudine ariko nawe ngo afite impungenge zikomeye ko uyu mukobwa yaba yaramutanze kuri ayo mashitani y’iwabo.

Aba bose bari mu bwoba bukomeye ndetse ngo uyu mukobwa yababwiye ko ayo mashitani afata umwanzuro ku itariki 16 ariko ntibarafata umwanzuro wo kumuha amafaranga yavuze ko yabikemura mu gihe bayamuha akagurwamo za ngurube zo kubasimbuza.

Ibi ariko ntibivugwaho rumwe n’abaturage bose, dore ko hari abatangiye gukeka ko uyu mukobwa ibyo ari gukora ari imitwe yo kuvanamo abantu amafaranga abateye ubwoba n’izi nkuru z’abadayimoni.


Comment on This Post

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Recent Posts