Umuryango OREP mu rugamba rwo kurushaho guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri Sosiyete Nyarwanda
OREP ni Umuryango nyarwanda uhuje inzobere mu gufasha abantu gukira ibikomere, n’ihungabana hifashishijwe uburyo (…)
Muri iyi ndirimbo, abaririmbyi hari aho bagira bati “Mana ba ari wowe umfata kuko mbaye ari njye ugafata nacika intege nkarekura. Data ngwino undwanirire kuko nirwaniriye nta ntambara natsinda. Uhawe ikaze muri njyewe ndakunyotewe, ngwino unyuzure Mwami Yesu. Ganza muri njyewe Mwami, ntabe ari njyewe ugaragara. Mfata ukuboko undinde ibisitaza byo muri uru rugendo.”
Umuyobozi wa NewSingers || Voice Of Praise, Ndayisabye Christian, yabwiye itangazamakuru ko bahisemo gukora iyi ndirimbo mu kwerekana akamaro kari mu kuzuzwa na Yesu Kirisitu.
Yagize ati “Impamvu twahisemo ko yitwa Nyuzura ni uko muri iyi minsi nk’aba-Kirisitu dukeneye ko twuzurwa na Kirisitu tugasa nawe bityo bikatubashisha guca muri ibi bihe bigoye biheruka.”
Ku cyemezo cyo gukorana na Messengers ngo bagifashe kuko basanzwe bakorana ku mishinga itandukanye.
Yakomeje ati “Ni inshuti zacu, ikindi buriya ni abana ba Newsingers kuko Messengers mu mateka yayo abayishinze harimo abavuye muri NewSingers. Ikindi cy’ingenzi Messengers hari urwego rwiza bagezeho mu gusakaza ubutumwa. Ni byo ahanini twifuje gufatanya na bo ngo ubutumwa twamamaza burusheho kugera kuri benshi.”
Korali NewSingers || Voice of Praise na Messengers Singers zihuje amateka kuko zavukiye i Gitwe mu Majyepfo y’u Rwanda mbere yo kwimukira muri Kigali.
NewSingers || Voice Of Praise yasohoye indirimbo nshya mu gihe yaherukaga gushyira hanze album igizwe n’indirimbo 13, zose ziri kuri YouTube.
Iyi korali yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo “Irabizi”, “Ntihinduka”, “Ngushime nte”, “I believe”, “Ijoro” n’izindi.
NewSingers || Voice Of Praise ibarizwa mu Itorero ry’’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Kigali Bilingual Church- SDA i Remera.
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya, NewSingers || Voice Of Praise irateganya gukora igitaramo cyagutse cyo kuramya no guhimbaza Imana muri Nyakanga 2022.
OREP ni Umuryango nyarwanda uhuje inzobere mu gufasha abantu gukira ibikomere, n’ihungabana hifashishijwe uburyo (…)
Ubwo Perezida Ruto yari mu giterane mpuzamatorero ku Ishuri Ribanza rya Kapsitet mu Karere ka Kericho, aho yari (…)